Skip Navigation
The Endowment for Human Development
The Endowment for Human Development
Improving lifelong health one pregnancy at a time.
Donate Now Get Free Videos

Multilingual Illustrated DVD [Tutorial]

The Biology of Prenatal Development




IBINYABUZIMA BIJYANA NO GUTWITA

.Kinyarwanda


National Geographic Society This program is distributed in the U.S. and Canada by National Geographic and EHD. [learn more]

Choose Language:
Download English PDF  Download Spanish PDF  Download French PDF  What is PDF?
 

Chapter 15   5 Weeks: Cerebral Hemispheres

Hagati y'ibyumweru 4 na 5, ubwonko bukomeza gukura vuba kandi bukigabanyamo imirwi 5 itandukanye.

Umutwe uba ufite ibihwanye na 1/3 cy'isoro ryose.

Ibitereko by'ubwonko bigaragara, buhoro-buhoro. uko bigenda biba binini.

Imikorere ikagenzurwa n'ibitereko by'ubwonko harimo, ibitekerezo, kwiga, kwibuka, kuvuga, inzozi, kumva, kwinyagambura kubushake, no gukemura ibibazo.

Chapter 16   Major Airways

Mubuhumekero, iburyo n'ibumoso shingiro ry'ibihaha hari kandi hashobora kwifatanya n'umuyoboro, cyangwa umuheha w'umuyaga, hamwe n'ibihaha.

Chapter 17   Liver and Kidneys

Reba uburyo umwijima munini wuzuye inda uteganye n'umutima utera.

Impyiko zihoraho zigaragara mugihe cy'ibyumweru 5.

Chapter 18   Yolk Sac and Germ Cells

Umuhondo w'igi uba ufite ibinyabuzima kamere byitwa imbuto. Mugihe cy'ibyumweru 5 izo mbuto zirimuka kugira ngo zivemo ibihimba by'umubiri bigategana n'impyiko.

Chapter 19   Hand Plates and Cartilage

Nanone mugihe cy'ibyumweru 5, isoro rikuza ibiganza imbavu zitangira kubaho mugihe cy'ibyumweru 5 ½.

Hano turabona ikiganza cy'ibumoso Naho inkokora iboneka nyuma y'ibyumweru 5 n'iminsi 6.

Embryonic Development: 6 to 8 Weeks

Chapter 20   6 Weeks: Motion and Sensation

Mugihe cy'ibyumweru 6 ibitereko by'ubwonko bikura vuba kuburyo budahuje kurusha ibindi bice by'ubwonko.

Isoro kubwaryo Ritangira gukora no kwinyagambura ritabwirijwe. Kwigira gutyo ni ngombwa kugira ngo imitsi igize umubiri ikure ibi biswanzwe.

Gukora mugace k'umunwa bituma isoro rikuraho umutwe waryo.

Chapter 21   The External Ear and Blood Cell Formation

Ugutwi gusanzwe gutangira kwishushanya.

Mugihe cy'ibyumweru 6, amaraso atangira kubaho mu mwijima urukoko rw'amavuta rutangira kubaho. aho utuburungu twamaraso yera dutangira kubaho. ni igice cy'ingenzi murwego rwo guha ingabo umubiri.

Chapter 22   The Diaphragm and Intestines

Ubuhumekero, inyama y'ibanze ikora muguhumeka, ibaho ahanini mugihe cy'ibyumweru 6.

Amwe mu mara agaragara by'agateganyo mu mukondo. Urwo rutonde rusanzwe, nirwo rwitwa urutirigongo, rutegurira ibindi bihimba bigikura munda.

Chapter 23   Hand Plates and Brainwaves

Mu byumweru 6 ibiganza biboneka muburyo butaziguye.

Umuhengeri w'ubwonko uba waragaraye mugihe cy'ibyumweru 6 n'iminsi 2.

Chapter 24   Nipple Formation

Utubumbankore n'izindi ngingo zigaragara igihe gito mbere yo kujya aho bugomba kuba imbere y'igituza.

Chapter 25   Limb Development

Mugihe cy'ibyumweru 6 ½, inkokora ziba zigaragara, intoki zitangira gutandukana, ukwinyagambura kw'amaboko gushobora kuboneka.

Amagufwa kubaho, aricyo bita mboneza magufwa, bitangirana n'ibitugu, cyangwa akarondo k'amagufwa, n'amagufwa yohejuru n'ayo hasi y'umusaya.

Chapter 26   7 Weeks: Hiccups and Startle Response

Isepfu iba yaragaragaye mugihe cy'ibyumweru 7.

Amaguru uko yinyagambura bishobora kuboneka kimwe n'uburyo yikanga.

Chapter 27   The Maturing Heart

Ibyumba 4 by'umutima biba ahanini byuzuye. Mukigereranyo, umutima uba utera inshuro 167 ku munota.

Imikorere y'amashanyarazi y'umutima ibaho mubyumweru 7 ½ werekana umuhengeri nk'uwumuntu mukuru.

Chapter 28   Ovaries and Eyes

Mugitsina gore amagi aboneka mugihe cy'ibyumweru 7.

Mugihe cy'ibyumweru 7 ½, amabara y'imboni z'amaso agaragara kuburyo bworoshye ndetse n'ibiziga byayo kuko bitangira igihe cyo gukura nko kuvumbuka.

Chapter 29   Fingers and Toes

Intoki ziba zitandukanye n'amano aba afataniye kuntangiro.

Amaboko ashobora noneho kujya hamwe, nkuko ibirengye bimera.

Amavi agaragara afatanye.

The 8-Week Embryo

Chapter 30   8 Weeks: Brain Development

Mubyumweru 8 ubwonko buba bwarakuze rwose buba bungana na kimwe cya kabiri cy'ibiro byose by'uruhinja.

Gukura gukomeza kwihuta kuburyo budasanzwe.

Chapter 31   Right- and Left-Handedness

Mugihe cy'ibyumweru 8, 75% by'impinja ahanini zerekana iburyo bwazo. Igihimba gisigaye kigabanyamo imigabane ingana hagati y'ibumoso n'ahandi. Ibimenyesho byogukoresha Indyo cyangwa imoso.

Chapter 32   Rolling Over

Abaganga bavura abana nibo babifitemo "ubuzobere" nkuko bigaragara mubyumweru 10 kugeza ku 20 nyuma yo kuvuka. Ariko nanone, urwo ruhererekane ruhambaye rwerekana bigikubita aho uburemere buke buri bwa ya mavuta arinda igi gukomereka. Keretse gusa habuze imbaraga zikenewe kugira ngo haneshwe ibogama ry'ingufu ziturutse kuruhande ubundi ikiziba cy'inda kirinda umwana impanuka.

Uruhinja rutangira gukubagana muri iki gihe.

Ashobora gukubagana buhoro cyangwa cyane, rimwe cyangwa kenshi, kubushake cyangwa hari impamvu.

Umutwe kuwubona ahandi, ijosi ari uko, n'akaboko kakagaragara ibyo bikunze kubaho.

Gukora kugahinja bituma gakinisha imisaya, kakerekena gupfumbata cyane, no kwereka ino.

Chapter 33   Eyelid Fusion

Hagati y'ibyumweru 7 n'8, ibitsike by'amaso bikura bwangu hejuru y'amaso bikajya no kwegerana.

Chapter 34   "Breathing" Motion and Urination

Nubwo nta muyaga uba uri mu kiziba cy'inda, uruhinja rwerekana rimwe na rimwe uburyo bwo guhumeka mubyumweru 8.

Muri iki gihe, impyiko zisohora inkari zikajya mu wa mufuka w'amavuta.

Mw'isoro rizavukamo igitsina gabo, haboneka ibimenyetso byuko hazavuka umuhungu.

Chapter 35   The Limbs and Skin

Amagufwa, ingingo, inyama, ibitekerezo, n'imitsi y'amaraso by'umubiri bijya gusa n'iby'abantu bakuru.

Mubyumweru 8 uruhu rwo hanze, cyangwa uruhu rusanzwe, rufata imbera byombi, rutakaza ububonerane bwarwo.

Ingohe zikura nk'umusatsi ugaragara iruhande rw'umunwa.

Chapter 36   Summary of the First 8 Weeks

Ibyumweru 8 bigaragaza kurangira igihe cy'isoro.

Muri iki gihe, isoro ry'umuntu riba ryararumbutse kuva kukaburungu kamwe kugeza hafi k'utuburungu miriyardi 1 aribyo bigira ibihimba birenze 4,000 by'umuntu.

Ubwo rero isoro riba rifite ibirenze 90% by'ibihimba biboneka mu bantu bakuru.