Mugihe hafi ibyumweru 2 1/2
epiblast iba yarabaye
impu 3 zidasanzwe,
cyangwa nk'imbuto ifite
uruhumbu,
yiswe uruhu rw'inyuma,
uruhu rw'imbere,
n'uruhu rw'imbere cyane.
Uruhu rw'inyuma
nirwo rutuma byose bikura
harimo n'ubwonko,
urura rw'izinze,
ubuzima,
uruhu,
inzara,
n'umusatsi.
Uruhu rw'imbere nirwo rutanga
uburyo bwo guhumeka
n'uburyo bwo gustya ibiryo,
nirwo rutuma ibihimba
byinshi by'umubiri
nk'umwijima
ndetse n'urwagashya bikura.
Uruhu rw'imbere cyane rugize
umutima, impyiko,
amagufwa,
ingingo
inyama z'umubiri,
utuburungu tw'amaraso
n'ibindi bihimba by'umubiri.